Kunyaza video

Ibibazo by'igitsina

empty seat
Mbese ujya wicara watekereza ku bibazo by'igitsina uti "mbaze nde?" Biragoye ko umuntu yabona uwo abaza ibibazo by'igitsina. Iyo wifuje kubaza umuntu ugira isoni, niyo mpamvu akenshi ibibazo by'igitsina bibarizwa mu rungano ni ukuvuga mu bantu bangana. Biragoye gutinyuka umuntu ukuruta ngo umubaze ibyerekeranye n'igitsina n'ubwo uba uzi neza ko abizi kukurusha! Abasore n'inkumi babaza bagenzi babo na bo ubwabo batabizi neza kubarusha. Muri iki gihe ariko bamwe mu bagize amahirwe yo kugera ku majyambere ayo makuru bayakura kuri internet. Ariko ibyo ntibihagije kuko umubare mwinshi w'abakeneye ibisubizo badafite ubwo bushobozi. Bikwiye guhinduka, isoni zikavaho amakuru y'ibirebana n'igitsina na yo akajya atangazwa kuko byarinda indwara n'ibindi bibazo bikomoka ku imibonano mpuzabitsina

IMITI YO KURINGANIZA IMBYARO ISHOBORA KUGUHITANA par Habyarimana Bangambiki

kuringaniza imbyaro
"Muri iki cyumweru gishize,mubyara wanjye Nicole Dishuk w'imyaka 31, wari umaze kubona impamyabumenyi y'ikirenga kandi wari witeguye gutangira imirimo mishya n'umuganga, yatwawe ikitaraganya mu bitaro, amaze kubura umwuka.Basanze hari umutsi w'amaraso wari wifunze mu ijosi, bahita bamujyana mu gice cy'indembe cy'ibitaro, bahise bamubaga umutwe kugira ngo batangire icyo kibazo cy'amaraso kitangiza ubwonko, ariko ntacyo byamaze kuko icyo kibazo cy'amaraso cyari cyageze mu bwonko. Bahise bamushyira ku mashine zimufasha guhumeka.

Yitabye Imana ejo saa 4:30, asize umugabo n'abana babiri aribo Brandon w'imyaka ibiri na Justin w'imyaka ine. Impamvu y'urupfu: Umuti uringaniza imbyaro utuma umugore ajya mu mihango inshuro 3 gusa mu mwaka.

Uwo muti utuma umugore ahgarika kujya mu mihango kandi wemewe n'ishami rigenga imiti n'ikoreshwa ryayo muri Amerika(FDA). Nuko rero bagore mukoresha uyu muti nabagira inama yo kuwamagana mukihanganira kujya mu mihango yanyu buri kwezi nk'uko Imana yabaremye, kugira ngo muzashobore kubaho amezi yose ubuzima bwanyu bufite.

Uwo muti witwa LY-BREL. Site yabo ni http://lybrel.com/ aho impapuro 26 zisobanura iby'uwo muti
Undi muti ni SEA-SO-NI-QUE. Site yabo ni http://seasonique.com/ aho impapuro 43 zisobanura iby'uwo muti"

NB-Iyi n'inkuru y'ukuri yatanzwe na mubyara wa Nicole Dishuk. Kubyerekeranye n'iriya miti ivugwa haruguru. Iyi nkuru ntigamije kubuza abagore n'abagabo kwifashisha imiti iringaniza imbyaro, ahubwo irerekana ko ishobora kugira ingaruka mbi kandi igomba gukoreshwa ku nama za muganga.

Habyarimana Bangambiki

Mbese Nkeneye Guhuza Igitsina mu Kanwa

guhuza igitsina umunwa
Muri iyi si y'amajyambere tubona byinshi tukanumva , hari ubwo waba warabonye cyangwa warumvise ko hari abahuza igitsina mu kanwa kandi bikabaryohera none ukaba nawe wifuza kubikora. Nibyo koko birakorwa kandi birashimisha, ariko nk'uko guhuza igitsina uko ariko kose kugomba kwitonderwa na byo si ibyo guhubukirwa, gusa nuko akenshi ku bijyanye no guhuza igitsina abantu benshi bakoresha imitima yabo aho gukoresha ubwenge bwabo.

Abahuza igitsina n'umunwa bagomba kuba bakundanye bihagije kandi bizeranye kugira ngo bumve bisanga umwe ku wundi bihagije.

Bagomba kuba bafite ubuzima butazira umuze bw'ibitsina byabo kuko indwara zandurira mu gitsina zafata no mu bice by'umunwa n'umuhogo bakoresha, bibaye ngombwa abakundana bakwipimisha ngo barebe niba ari abaziranenge. Isuku ni ingenzi. Umugabo agomba koza imboro ye ku buryo iba isukuye cyane nawe urumva impamvu ndetse n'umugore cyangwa umukobwa agomba kuba yisukuye bihagije, ntitwiyibagize ko iriya myanya y'igitsina iherereye ahantu hihishe hafata ibyuya vuba kandi hegeranye n'umuturanyi-imyanya yo kwituma niyo mpamvu abateganya guhuza igitsina bakoresheje umunwa bagomba gukora uko bashoboye kose impumuro yose idafitanye isano n'igitsina ntiyumvikane. Mbese wowe ubivugaho iki waba se warabikoze wabibonye se ute. Njye narabikoze, niba harikintu gishobora gushimisha umugore mu guhuza igitsina ni ururimi rw'umumugabo hejuru ya rugongo ye, ni ukuri rumutwara muri paradizo!! Bangambiki

GUSHYUKWA NI IKI(KU BAGABO)

-Gushyukwa ni ukwikomeza kw'imboro guterwa nuko udutsi twayo tuba twuzuyemo amaraso. Gushyukwa bituma imboro iba nini kuruta uko yanganaga itarashyukwa igahagarara yemye.

-Gushyukwa cyangwa umushyukwe bishobora kwirangiza ubwabyo cyangwa ari uko umuntu asohoye-kunyuza imbuto/amasohoro mu kayoboro k'imboro zikamenekera ku munwa wayo.

-Uburyo warangizamo umushyukwe wawe byaterwa nawe. Ku bataramenyereye guswera,umushyukwe ukunze kwirangiza,ariko ku bamenyereye kurangiza umushyukwe ari uko bagombye kurangiza bikunze kubagora keretse basohoye.Ubuze uko ubyifatamo wakwikinisha cyangwa ukihangana,byaterwa n'ibikoroheye.

Ni ryari nshobora gushyukwa?

Umuntu ashobora gushyukwa igihe icyo ari cyo cyose.Umubiri ni ko ukoze.

Gushyukwa bishobora guterwa:

-no kureba amashusho yerekana ibitsina
-kwifuza guhuza igitsina n'undi muntu
-Kugira ibitekerezo byerekeranye n'igitsina
-Gushyukwa bishobora kwizana.Ushobora kubona imboro yawe ireze nta mpamvu utanabiteganyaga rwose uri mu ishuri cyangwa ku kazi.Ni ibisanzwe ni ko umubiri uteye.

Ufite igitekerezo ku gushyukwa wakitugezaho.

Dore Uko Batanga IgitsinA

<object style="height: 390px; width: 640px"><param name="movie" value="http://www.youtube.com/v/TkKZh6q89n0?version=3&feature=player_detailpage"><param name="allowFullScreen" value="true"><param name="allowScriptAccess" value="always"><embed src="http://www.youtube.com/v/TkKZh6q89n0?version=3&feature=player_detailpage" type="application/x-shockwave-flash" allowfullscreen="true" allowScriptAccess="always" width="640" height="360"></object>